Kwibuka 28: Jeanne Pauline GASHUMBA yasabye abakozi kuzirakana ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bikabatera imbaraga zo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi
Kuwa 28 Mata 2022 mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Abakozi b’Urwego rushinzwe Ubutasi ku Mari (Financial Intelligence Centre-FIC) bayobowe na Jeanne Pauline GASHUMBA, Umuyobozi Mukuru wa FIC basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo kunamira abazize Jenoside kugirango babasubize icyubahiro bambuwe no gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa cyakozwe mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
GASHUMBA yavuze iki gikorwa cyateguwe kugirango gifashe abakozi kongera kwigira ku mateka kugirango bakomeze gufata ingamba zo kurwanya Jenoside baharanira ko itazongera kubaho ukundi. Yasabye abakozi muri rusange kumva ko ibyabaye bitagomba kwibagirana kuko ariho bavoma imbaraga kugirango baharanire ko bitazongera kubaho. Yabasabye kandi gukomeza gutoza abana kuba umwe no guharanira ko ntacyakongera gucamo amacakubiri abanyarwanda.